Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 4 / 10 / 2016 | Amakuru ya rwiyemezamirimo |

Ubushakashatsi ni igikorwa cyo gushakashaka amakuru yose ajyanye n’ ikintu runaka mu gihe umuntu afite icyo yifuza kugeraho. Gusa gusa nanone ni igikorwa gishobora gukorwa mu rwego rwo kuvumbura ikintu gishya kitari gisanzweho cyangwa se uburyo bushya ikintu cyagakozwemo ubusanzwe kitari gikozwemo.

No mu bucuruzi (business) ubushakashatsi burakorwa kandi ni kimwe mu bintu bituma ibikorwa by’umuntu runaka bishobora gutera imbere ndetse cyane bitewe n’uburyo nyirabyo yabitekereje cyangwa se yabikozemo. Gusa mbere y’uko abigeraho haba hakwiriye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri ibyo bikorwa nyir’izina.

Iyi nkuru iribanda ku nyungu zo gukora ubushakashatsi ku bucuruzi runaka mbere yo kubutangiza ndetse na nyuma yo kubutangiza.

Inyungu yo gukora ubushakashatsi mbere yo gutangira ubucuruzi bwawe ni uko:

1.Bizagufasha gukomeza kugerageza ndetse no kugenzura neza igitekerezo cy’umushinga wawe:

Mu gihe umaze gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bucuruzi bwawe bizagufasha kuba wagerageza kubutangira koko nawe ngo urebe ko ibyo abandi bagezeho nawe wazabigeraho. Ikindi kandi bizagufasha kuba wamenya uburyo bwiza bwo kugenzura ibikorwa byawe ugendeye ku byo wamenyeye ku bandi wabanje kubaza, babandi bagutanze gukora nk’ibyo ukora cyangwa se bakora ibijya gusa n’ibyo wowe ukora.

2.Bizagufasha kumenya ibimenyetso simusiga, ubwoko bw’abakiriya ukeneye, umubare nyawo w’abakozi ukeneye gukoresha,ndetse n’abo muhanganye:

Birashoboka ko niba utaratangira ubucuruzi bwawe uzakenera kumenya ibimenyetso simusiga uzatanga haba mu buyobozi kugirango ubashe kwemererwa kuba wabutangira kandi ubushakashatsi uzakora ku bandi buri mu bizabigufasha. Ikindi nanone niba ukeneye gutangira riko utaramenya ubwoko bw’abakiriya ukeneye byaba ari ikibazo. Urugero: Niba abakiriya bawe ari abanyamahanga cyane kurusha Abanyarwanda, cyangwa se niba bombi uzabakenera bitewe n’ubucuruzi wahisemo gukora n’uburyo ubona buzakungura.

Ushobora kuba kandi utazi umubare w’abakozi uzakoresha kugira ngo ubashe kugera ku ntego yo guhaza isoko ryawe ndetse nawe ukomeze gutera imbere mu rwego rw’uko uko uzacuruza byinshi ari nako uzarushaho kunguka. Ni byiza rero ko uzifashisha ubushakashatsi mbere ukabaza abandi bagenzi bawe bakora cyangwa se bigeze gukora ubwo bucuruzi bityo ukamenya umubare nyawo w’abakozi uzakoresha kugirango utazahomba ndetse kandi si ibyo gusa uzabamenyeraho kuko bishoboka ko hari n’izindi nama bazakugira n’ibindi bigiye bitandukanye.

3.Bizagufasha gukomeza gushyikirana neza n’abakiriya bawe:

Mu gihe ukora cyangwa se waba ugiye gukora ubucuruzi bwawe, ubushakashatsi ku bakiriya bawe nabwo buba bukenewe kugirango ubashe kumenya ibibanyura bikabashimisha ndetse n’ibyo batishimira, ukamenya impamvu ituma bajya gushakira bimwe mu byo ucuruza ahandi.

Ukwiriye kandi kumenya n’ibyifuzo by’abakiriya bawe kuko uko urushaho gushyikirana n’abakiriya bawe ukaganira nabo ukumva ibyifuzo byabo ndetse ukabyubahiriza biri mu bituma abakiriya bawe biyongera ndetse bityo nawe ukarushaho kunguka cyane. Urugero: Niba ucuruza amata ariko ukaba aho uyacurururiza hataba isuku, abakiriya bawe bazagabanuka ndetse usange babuza n’abandi kuza aho kandi bidatinze uzahomba mu gihe koko uzaba utabikosoye.

4.Bizagufasha kumenya ibicuruzwa bisa cyangwa bijya kumera kimwe n’ibyo wari giye kujya ucuruza ndetse n’abo muzahangana bacuruza bimwe nk’ibyawe bityo umenye ingamba uzakoresha mu rwego rwo kwirinda igihombo:

Mu gihe uzaba ukora ubushakashatsi bwimbitse ku bucuruzi bwawe bitewe n’igice cyangwa akarere uherereyemo, bimwe mu byo uzabasha gushakisha ni kumenya bamwe mu bacuruzi mucuruza bimwe, uko bangana ndetse n’abo aribo bityo unamenye ingufu bakurusha, intege nke zabo ndetse nawe bigutere kumenya icyo ubarusha cyangwa se uzabarusha ndetse n’intege zawe uko zingana n’uburyo zizaba zingana bityo umenye koko ingamba uzakoresha kugirango wunguke cyane kubarusha cyangwa se nanone ukurure abaguzi cyane kubarusha. Gusa ibyo byose bizaterwa n’uko uzabanza gukora ubushakashatsi mbere, kandi nubikora nta kabuza uzabigeraho.

5.Byagufasha gukomeza kuguma mu myanya yo hejuru mu bacuruzi mucuruza ibicuruzwa bimwe:

Rimwe na rimwe mu bucuruzi bamwe mu bacuruzi bajya bava mu myanya yo hejuru bakamanuka bakajya hasi ndetse byarimba bakanahomba kandi bari bageze kure, ariko akenshi biterwa no kuba baba batakoze ubushakashatsi ngo bamenye abo bahanganye nabo mu gucuruza bityo bafate ingamba zo kuba batazamanuka. Mu gihe tugezemo ubu umucuruzi wunguka cyane ni uba afite abaguzi benshi gusa iyo udafashe ingamba ngo ushake uko ukomeza gushimisha abakiriya bawe bityo ntibazakururwe n’abandi bacuruzi ngo wowe bakuveho, birangira bakuvuyeho bakigira ahandi kandi iyo bakuvuyeho ari benshi niho hava igihombo.

Bumwe mu buryo bwiza rero bwo kwirinda igihombo nk’icyo ni ugukora ubushakashatsi bwimbitse maze ukamenya ingamba zo gukoresha kugirango ugume ku mwanya wo hejuru bityo ntuzigere umanuka.

Izi ngingo ni zimwe mu zigaragaza umumaro w’ubushakashatsi bwimbitse muri bucuruzi kandi nubwo hari n’izindi ariko izi nuzikurikiza koko nta kabuza ko uzakomeza kuba umuntu ukomeye kandi ugendana n’iterambere mu bucuruzi.

Muhumuza Simeon

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88