Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 27 / 11 / 2017 | Amakuru ya rwiyemezamirimo |

Benshi bihutira kugwiza umubare w’amashuri bibwira ko aribyo bizatuma babona akazi karyoshye. Yego, nibyo hari icyo ufite amashuri menshi aba arusha utayafite harimo n’akazi gahemba menshi. Ariko si ko bigenda buri gihe kandi si nako bizahora.

Ushobora kumva ukeneye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi iyo ariyo yose ariko kandi nta buryo ubona byanyuramo ngo ukomeze wige. Ikindi kandi urumva gukomeza kuba umushomeri bikurambiye. Dore ibanga wakoresha kugira ngo ukirigite ifaranga.

UBUKUNGU turabahishurira ibanga ry’ ibyo wakora kugira ngo ukirigite ifaranga.

1.Gana amashuri yigisha ubumenyi ngiro

Birashoboka ko waba warageze mu ishuri ariko ukarinda utaha nta mwuga uzi gukora. Uyu ni umwanya mwiza wo kugana ibigo by’amashuri biguhugure mu myuga itandukanye. Hano uzahitamo ibyo uziga ugendeye ku byo ukunda kuko bizagufasha kubyiyumvamo ndetse no kubimenya vuba. Ushobora kwiga kudoda, gukanika, amashanyarazi, guteka n’ibindi.

2.Ihangire umurimo

Muri iki gihe bigaragara ko ubushomeri bugenda bufata indi ntera cyane cyane mu rubyiruko. Nyuma yo kumenya umwuga runaka gerageza uburyo bwose bushoboka wihangire umurimo ujyanye n’ibyo wize. Ndetse byaba ngombwa ugatanga akazi ku bandi aho guhora wirukanka ngo urashaka akazi udafitiye icyizere. Ahubwo koresha umwanya wawe utekereze uburyo wakwiteza imbere udateze amaboko. Reba hano inzira umuntu wese yanyuramo kugira ngo yihangire umurimo. Jya usura UBUKUNGU.COM kenshi kuko tugira inama zagufasha.

3.Wasaba akazi

Dore imirimo ushobora kuba wahitamo mu gihe ugiye gusaba akazi. Uru rutonde twarukoze tugendeye ku buhamya bw’abakorera imyuga itandukanye mu Karere ka Huye. Ni imirimo kandi itanga amahirwe n’ubumenyi ku bashiritse ubute bashaka gukora ariko kandi binakenewe ku isoko ry’umurimo.

Ubukanishi
Aka ni akazi gahemba neza ariko gasaba ubwitanjye no gukoresha ingufu. Hari abavuga ko gasebetse ariko nayo ni imyumvire ikwiye gukosoka. Nonese ko wakwanga gukora ukicwa n’inzara, ukaba wakwiba ugafatwa ugafungwa? Iyo ubwo niyo yaba inzira nziza? Kurya ni ukwishyura kandi uburyohe bw’ifaranga ni akazi. Aha ushobora gukanika ibinyabiziga ndetse n’ibindi bikoresho. Mu gukora ibi bizagusaba kuba warahuguwe mu gihe gito ubundi ukaza ku isoko ry’umurimo.

Gukora ibikorwa byo kurinda umutekano
Ibisabwa kuri kano kazi ntabwo bikomeye kuko icyo usabwa ni ukuba uzi gusoma, ufite ikinyabupfura n’ubwitanjye, ushoboye gukora imyitozo ngororamubiri. Uretse no kuba aka kazi kagufasha kwiteza imbere, uba unatanga umusanzu mu kubaka igihugu cyawe uharanira amahoro y’abatuye isi ndetse n’abazagukomokaho.

Amashanyarazi
Aka nako ni akazi kagufasha gusezera ku bushomeri ndetse ugahita ukirigita ifaranga mu gihe gito. Icya mbere ni uko uba ufite amahugurwa ku bijyanye n’amashanyarazi ariko kandi hano hazanacyenerwa n’impamyabushobozi kugira ngo uzizerwe kuko amashanyarazi nago ari ayo gukorwamo n’ubonetse wese.

Ubudozi
Akazi gasaba kuba warafashe amahugurwa y’igihe gito ukongeraho kuba inyangamugayo ndetse no gukorera ku gihe.

Ubuhinzi n’ubworozi
Kuba wagira amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi ni iturufu ikomeye yaguhesha akazi cyangwa ukakihangira. Ndetse ukaba wanahugura abandi.

Guhuza abacuruzi n’abaguzi
Aha ngaha icyo ukora ni ugushaka umuntu ufite ibicuruzwa cyangwa serivisi runaka bye, hanyuma ukajya umuhuza n’abakiriya. Ndetse byaba ngombwa ukajya ubibasangisha aho bari. Ariko ukajya ukora wizigama unahagirira ubunararibonye kugira ngo uzahite ujya kwikorera. Kwizigama ntabwo bivuga kwizigama n’ututari utwawe ngo ukunde uzikorere.

Gutwara ibinyabiziga
Nta gikomeye hano uretse kuba uzi gusoma ndetse ufite n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga. Bikaza bisanga umurava, ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.

Ibikorwa by’isuku, kwakirana urugwiro abagana amaresitora n’amahoteli n’indi myuga nabyo byagufasha gukirigita ifaranga byihuse.

Urashaka kumenya ahari akazi, andi makuru y’ ubukungu ndetse n’ inama zagufasha kwiteza imbere? Andika ijambo ’ubukungu’ muri message wohereze kuri 2656

By:Donatha | Mar 01 2017

Ko nifuza kwiga kudoda muruyu mwaka wa 2017(ubutayeri)mundangiye ishuri hehe Kd rizatangira ryari murakoze cyane

By:RIZINJIRABAKE Theoneste | Nov 03 2015

Tubashimiye inama nziza mukomeza kutugezaho, ariko se mwatubwiye zimwe mu ngamba umuntu ashobora kugenderaho kugira ngo abashe gucunga amafaranga neza(yirinde gusesagura amafaranga).

By:Patrick | Oct 29 2015

Murakoze mujye mutubwira uko wakwihangira imimo icirinse

By:Olivier | Oct 22 2015

Mutubabarire muturangire aho twakwihugurira.

By:Ferdinand | Oct 22 2015

iyi nkuru ni sawa gusa nkunda inkuru zanyu kuko zigisha uko umuntu yabasha kwibeshaho

By:Alice | Oct 22 2015

Mundangire aho akazi k'ubutayeri,maze ibyumweru bibiri ndangije kwiga.

By:Rukundo | Oct 22 2015

Icyo mbashimiye nuko mwita ku nger zose.Gusa mujye muturangira ahari akazi

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67