Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 2 / 10 / 2016 | Amakuru ya rwiyemezamirimo |

Gutangiza umushinga bisaba umwanya uhagije wo kuwutegura neza kugira ngo uzabashe kwaguka. Gutegura neza umushinga bifasha gusobanukirwa inzitizi zishobora gukoma mu nkokora ishyirwamubikorwa ryawo no kuzishakira ibisubizo. Umushinga wateguwe neza ukunguka ntabwo ugirira inyugu nyirawo gusa kuko atanga akazi ku bandi.

Mu gihe ibihugu byinshi byugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri, leta zitandukanye zikangurira abaturage kwihangira imirimo ibyara inyungu aho gutegereza akazi gatangwa na leta. Umushinga ubyara inyungu ntuhangwa mu magambo gusa, ahubwo bisaba umwanya uhagije wo kuwutegura kugira ngo ubashe gutanga umusaruro. Niba ufite umushinga ubyara inyungu ushaka gushyira mu bikorwa, hari ibintu usabwa kubanza kwitaho mbere yo kuwushyira mu bikorwa kugira ngo ubone icyo wawushakagamo.

1. Gutegura imbanzirizamushinga

Imbazirizamushinga ifasha uwutegura gushushanya neza imiterere y’umushinga we ndetse n’ibizakenerwa kugira ngo ushyirwe mu bikorwa uko bikwiye. Ibi bifasha kwegeranya ibikenewe byose ndetse n’igihe bishobora gutwara kugira ngo biboneke. Imbanzirizamushinga iteguwe neza ifasha nyir’umushinga kugerageza kugera kubiyikubiyemo mu gihe nyacyo yagennye.

2. Gushaka amahugurwa n’inama zifitanye isano n’umushinga wawe

Kubona amahugurwa yerekeranye n’umushinga utekereza gushyira mu bikorwa ni ingezi cyane. Bifasha nyir’umushinga kureba niba ibyo yateguye hari aho bihuriye n’ibyo yahuguwemo. Abona umwanya wo gusobanuza no gutanga ibitekerezo by’uko yumva byagenda kugira ngo abone amakuru yose akeneye yerekeranye n’umushinga we.

Mu gihe ugize amahirwe yo kwitabira amahugurwa cyangwa inama zifitanye isano n’ibyo urimo utegura, gerageza kubikurikirana ubushishozi kugira ngo hatagira ikintu cy’ingirakamaro kigucika kandi aho udasobanukiwe ubaze. Bizagufasha gusobanukirwa neza ibyo urimo, icyo bisaba, inzitizi zirimo n’uko wazikemura n’ibindi byagufasha kugera ku ntego wiyemeje.

3. Guhitamo ahantu umushinga uzashyiriwa mu bikorwa

Umushinga usaba gukorerwa ahantu haberanye n’icyo ugamije kugira ngo ubashe kugirira abahatuye akamaro kandi nabo bawuteze imbere. Mu gushaka kureba ahantu haberanye n’umushinga ugiye gushoramo imari, banza wite ku mibereho y’abahatuye, ibyo bakeneye ndetse n’ibikorwaremezo biri muri ako gace.

Urugero: Umushinga wo kubaka uruganda rutonora ikawa, mu gihe utekereza umushinga nk’uyu wirinda kuba warwubaka ahantu badahinga ikawa kugira ngo rutazabura izo rutonora. Ugomba kuwerekeza mu bice byeramo ikawa kandi ubona ko abahatuye babangamiwe no kuba badafite uruganda rutunganya umusaruro beza.

4. Gutekereza ku gishoro

Abantu benshi bumva bafite ibitekerezo byo kwihangira imishinga ariko igishoro kikababera inzitizi. Mbere yo gutangiza umushinga runaka, tekereza aho uzakura amafaranga azagufasha kuwushyira mu bikorwa. Ushobora gutekereza kwitabaza inguzanyo ya banki n’ahazava ingwate, kugurizwa n’inshuti cyangwa abo mufitanye isano ndetse no kuwushakira abaterankunga bitewe n’icyo ushobora kumarira abantu benshi.

5. Gutoranya umushinga ushyigikiwe n’amategeko

Buri hantu hagira umuco n’imiziririzo bitewe n’imiterere yaho ndetse n’abahatuye. Mu gihe utegura umushinga ugomba gusobanukirwa neza icyo amategeko awuvugaho kugira ngo utazisanga wakoze ibitemewe. Niba hari ibihugu byemera ubucuruzi bw’urumogi, ntabwo umutu ashobora gutegura umushinga w’ubucuruzi nk’ubu mu Rwanda ngo ni uko ahandi bikorwa. Kwita ku cyo amategeko n’umuco ugenga abatuye aho ushaka gushyira umushinga biwuvugaho, bizagufasha gusobanukirwa icyo amategeko awuteganyaho n’uko rubanda bazawushyigikira.

6. Kwandikisha izina ry’umushinga

Hagiye humvikana abantu binubira kwibwa imishinga mu gihe bagiye kuyishakira inkunga muri bimwe mu bigo bishinzwe kuyitera inkuga, igahabwa abandi kuko banyirayo batayandikishije. Umuntu ufite umushinga agomba kwirinda kuwereka umuntu wese mbere yo kuwandikisha kugira ngo hatagira uwumwiba akawiyandikishaho mu izina rye. Kwandikisha umushinga mu mategeko biha nyirawo uburenganzi busesuye bwo kuwubyaza umusaruro yitonze ntawe bawutanguranwa kuko arengerwa n’amategeko y’umutungo mu by’ubwenge.

7. Gusobanukirwa ibyerekeye imisoro

Hari abantu bashora imari mu mishinga runaka, bagahomba byihuse bitewe no kutagira amakuru ahagije ku misoro itangwa n’ibikorwa bakora. Kenshi imisoro iba urucantege mu gihe umushinga ugitangira, gusa iyo wabanje kubitekereza ubona umwanya wo kugereranya igishoro n’imisoro bikaguha kureba niba uzabona inyungu. Ni byiza kumenya amakuru ahagije ku misoro y’ibyo ugiye gushoramo imari kugira ngo utazasanga warakoreye imisoro gusa.

8. Gutekereza ibijyanye n’ubwishingizi

Byagiye bigaragara ko impanuka zitungurana zigatwika inyubako n’ibizirimo. Abari barashinganishije ibyabo baragobotswe, abo bitameze bityo bararira barihanagura. Niba ugiye gushora imari mu mushinga ubyara inyugu itwararike ubwishingizi bw’ibyo ugiye gukora. Tuzi ko nta witegura ibyago, ibiza n’ibindi bibi bishobora kurogoya gahunda ziba zarateganyijwe. Ubwishingizi ni ingenzi mu kurengera ibikorwa washoyemo imari kugira ngo bukurengere igihe utunguwe na kirogoya mu bikorwa byawe. N’ubwo udasubirana ibyo wahombye byose ariko ubona aho ubariza bityo ugahabwa impozamarira zigufasha kongera kwisuganya.

9.Gushakira ibyangombwa umushinga wawe

Ubuyobozi bwaho ugiye gukorera bugomba kuba buzi ibyo ugiye gukora n’icyo bigamije kugira ngo uhabwe uruhushya rukwemerera kuhakorera. Ibyangombwa byemera imikorere n’ibikorwa bya bizinesi biyifasha kwaguka no kurengerwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zaho ikorerwa.

10. Gusobanukirwa neza inshingano zawe nka nyir’umushinga

Nyir’umushinga agomba kuba azi neza inshinano ze ndetse n’inshingano z’abakozi kugira ngo bafatanye gutanga umusaruro uhagije. Niba uri guteganya guhanga umushinga, kumenya neza inshingano zawe bizagufasha kwereka urugero rwiza abo ukoresha bityo umusaruro batanga ubashe kwiyongera. Kumenya inshingano bifasha gukorera ibintu ku gihe kandi neza.

Mu gihe uri mu rugendo rwo kwihangira umushinga ubyara inyungu, mbere yo kuwushyira mu bikorwa ugomba kubanza kureba niba ibivuzwe hejuru ubyubahirije. Ibi bizagufasha gukora ibyo ugomba gukora ku gihe kandi neza bityo umushinga wawe ubashe kubyazwa umusaruro ukwiye.

Bijyanishijwe n’ibyo za leta z’ibihugu zisaba abaturage babyo ko badakwiye gutegereza akazi ka leta kuko ari gake, ahubwo ko bakwiye kwihangira imirimo ibyara inyugu, mbere yo gushyigikira ibyo leta isaba ugomba gutegura neza ibisabwa b’ingezi bizafasha umushinga wawe kunguka no kwaguka.

By:Ntambuka | Jul 22 2017

Murakoze cyane kuri iz'inama muduhaye.
Hanyuma se ukeneye inama zirushijeho yabariza he?
Murakoze!

By:h j | Jul 03 2017

murakoze kutugira inama nziza

By:itangishaka olivier | Jun 19 2017

ndabashimira byimazeyo kubw'inama ZANU.

By:Ahigombeye Dieudonne | May 24 2017

Ndabaramutsa mwese mwese!!nukuri nye nashaka uburyo natera imbere ariko nabubonye nanjye ndaheza amashure nabonye icyo nzahita nkora pe mukomeze mutubwira mrcii

By:Ni JEAN CLAUDE | May 11 2017

Mubyukuri mbanje kubashimira ku nama nziza mwaduhaye ariko mfite ikibazo nashakaga kubabaza mfiye umushinga nshaka gukora ariko ubushobozi mfite ni buke nagirango mumfashe menye uburyo umuntu yashaka umutera nkunga ikidni nifuzaga kumenya niba igihe umuntu yandikishije umushinga muri RDB akaba ataratangira gukora badashobora kumwaka imisoro akayibura akaba yahanwa nimunsubiza nabwo muzaba mugize neza

By:Ni JEAN CLAUDE | May 11 2017

Mubyukuri mbanje kubashimira ku nama nziza mwaduhaye ariko mfite ikibazo nashakaga kubabaza mfiye umushinga nshaka gukora ariko ubushobozi mfite ni buke nagirango mumfashe menye uburyo umuntu yashaka umutera nkunga ikidni nifuzaga kumenya niba igihe umuntu yandikishije umushinga muri RDB akaba ataratangira gukora badashobora kumwaka imisoro akayibura akaba yahanwa nimunsubiza nabwo muzaba mugize neza

By:niyibigaba simeon | Apr 01 2017

Rwose turabashimiye,nange ntekereza kuzihagira umushinga,ariko guso izinama bigize icyo binyogerera.

By:John Bosco | Feb 24 2017

Inama zanyu zirasobanutse kuko zidufasha kwihangira imirimo

By:jack | Feb 12 2017

TURABASHIMIRA.KUBWI.NAMA MUTUGEZA.EREGA.BYOSENI.MUMUTWE.MURAKOZE.WIKENDINZIZA

By:Gloria | Jan 17 2017

Turabashimira kubwi inama zanyu.ndagije secondary birashimishije kuba mbonye inama zanyu ziraza kufasha mu minsi irimbere kk ifuza kuwushiga.

By:Mugiraneza Elissa | Jan 16 2017

ndabashimiye cyaneeeeee
ngiye kugerageza nkurikije inama mwatugiriye haruguru,
nzazikurikiza kandi zabaha ubuhamya

murakoze!

By:niyonzima samuel | Jan 10 2017

Andika igitekerezo cyawe hano ...numvanshakagukora umushinga winkoko ariko nabuze igishoro

By:EMMANUEL Ndatimana | Sep 06 2016

Turabashimira byimazeyo kubwinama zanyunyu nziza mukomeza kutugezaho.

mukomereze aho tuzamure ubukungu bwacu.

By:John Hatungimana | Jan 10 2016

Mukomeze mutubwira. Ndacari umunyeshule wa secondaire arko ibintu sigaye nzi nakuye aha mubukungu ni vyishi caane. Nimpeza ico nzokora nzoba ndakizi. Gusa mugume mugira courage.

By:Gaston | Dec 30 2015

Nkomeje kubashimira kubwibitekerezo byiza mutugezaho
Umuntu iyo abisomye yumva yahita ahanga umushinga gusa igishoro gikomeza kuba inzitizi

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88