Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 30 / 09 / 2016 | Amakuru y’ubukungu |

Mu 1994 ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze aharindimuka kuko igipimo cy’ubwiyongere cyari munsi ya zero. Imyaka 22 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubukungu bw’u Rwanda uri hafi ya 7%. Mu mwaka ushize wa 2015 imibare yerekana ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo cya 6.9% ugereranije na 6.5% bwari bwitezweho kuzamuka.

Nyamara mu myaka 22 ishize ubukungu bw’igihugu bwari bwaragabanutse ku gipimo cya -50%. Jenoside yakorewe Abatutsi yagize uruhare rukomeye mu kwangiza ubukungu bw’u Rwanda bene ako kageni, ariko na politike igenga ubukungu yari yarabumunze dore ko mu mwaka wa 1993 ubukungu bwari bwagabanutse ku gipimo cya -8%.

Guhutazwa kwa bamwe mu bashoramari ni byo byahagaritse izamuka ry’úbukungu mu 1987 buguma kuri 0%, mu 1989 ni ko byagenze nanone mbere y’uko bumanuka noneho kuri -2.4% munsi ya zero mu 1990 na -2.5 mu 1991.

Ibintu byakomeje kuba bibi kugeza muri 1994 ubukungu burahanantuka ku gipimo cya -50% mbere y’uko ingabo za APR zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, nayo yatwaye igihugu abahanga n’abanyabwenge bari kuzahura ubwo bukungu.Retour ligne automatique

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi leta y’ubumwe yashishikarije abaturage gukora cyane n’ubwo byari mu bihe bikomeye. Umwaka wakurikiyeho wa 1995 ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 35.2% ugereranije n’icuraburindi bwari burimo muri 1994.

Mu 1995, 29% by’ingengo y’imari y’igihugu byavaga imbere mu gihugu naho hejuru ya 70% bikava ku mfashanyo z’amahanga. Iyo ngengo y’imari yari miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri 2005, 45.3% by’ingengo y’imari y’igihugu byavuye imbere mu gihugu, mu gihe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 ifite agaciro ka miliyari 1,949.4 z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo 62.4% azaturuka imbere mu gihugu. Kimwe mu byateye izamuka ry’ubukungu kuva mu myaka ya 1995-2014 ni serivisi zazamutse ku mpuzandengo ya 9.7%, inganda zikagira 9.2% mu gihe ubuhinzi bwiyongereye ku mpuzandengo ya 5.5%.

Iterambere ry’abaturage ryo rigeze he?

Iterambere ribonerwa mu bikorwa byinshi nk’iyubakwa ry’imihanda hirya no hino, ibikorwa by’ubucuruzi, iterambere ry’imijyi n’ibindi byinshi, ariko icya mbere kiranga iterambere ry’igihugu ni imibereho y’abaturage. Mu mwaka wa 1994, Umunyarwanda yinjizaga amadorali 146 bitandukanye cyane n’umwaka wa 2014 aho yinjizaga amadorali 718.

Bikomeje bitya, mu mwaka wa 2020 intego y’uko Abanyarwanda bakwinjira mu cyiciro cy’ubukungu buringaniye (middle income) yagerwaho. Ubukene bwagabanutse kuva kuri 78% mu mwaka wa 1994 kugera kuri 44.9% mu mwaka wa 2010.

Mu rwego rw’imari, kugeza mu mwaka wa 2014 Abanyarwanda bari bafite konti muri banki zitandukanye bagera kuri miliyoni 2.2 naho muri SACCO n’ibindi bigo by’imari iciriritse abafitemo amakonti bari miliyoni 1.9 mu gihe muri 2011 batarengaga ibihumbi 500.

Imyenda u Rwanda rufitiye amahanga ubu iri munsi ya 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ibintu bigaragazwa nk’ibidakanganye kuko amyenda igomba kuba itarenga 50% bya GDP y’igihugu icyo ari cyo cyose.

Hari ibigikeneye gushyirwamo ingufu

Harabura imyaka 4 gusa ngo icyerekezo 2020 kigere, aho ibyiyemejwe byose bigomba kuba byaragezweho. N’ubwo hakigaragara imbogamizi mu buhinzi kuko ari bwo bukorwa n’Abanyarwanda benshi, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tonny Nsanganira, avuga ko hagiye gukoreshwa uburyo bugezweho mu rwego rwo gukuba kabiri umusaruro ndetse n’inyungu ibonwa n’abahinzi.

Ibicuruzwa bike bijyanwa ku masoko mpuzamahanga na byo biracyari imbogamizi ku bukungu bw’igihugu. Mu 2000 umusaruro wavuye mu bicuruzwa bijyanwa hanze wanganaga na miliyoni 100 z’ amadorali, kuri ubu n’ubwo wiyongereye ukaba ubarirwa hejuru ya miliyari 1.5 z’amadorali, haracyari icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Indi mbogamizi ni umuriro w’amashanyarazi, uretse kuba uhenda ugereranije n’ibindi bihugu by’abaturanyi, ntabwo umuriro wari wasakara hose mu gihugu. Gusa hari icyizere ko ibi byazahinduka imishinga irimo gutegurwa nitangira gutanga umusaruro.

By:Herve | Aug 23 2017

Yemwe ndabona u Rwanda rugeze heza imiturirwa turayuriza buri munota, ibifaru turabyirundaho nda ndambara yadutera ubwoba mbese ..... Bamwe amakote ntakibakwira ariko ubanza inzara igabanutse natwe bagiye kuduha akanya natwe tugahiga

By:togota@gmail.com | Feb 22 2017

Kuva mu mwaka wa 2010, ishilingi ryo muri Kenya ni stable. Irinyarwanda ko rita agaciro birenze kwemera urigereanije ni dolari. Muri 1987 1$= 80 Frw, ubu byifashe bite ?
Nkeneye kubyumva neza murakoze.

By:togotagmail.com | Feb 22 2017

Kuva mu mwaka wa 2010, ishilingi ryo muri Kenya ni stable. Irinyarwanda ko rita agaciro birenze kwemera urigereanije ni dolari. Muri 1987 1$= 80 Frw, ubu byifashe bite ?
Nkeneye kubyumva neza murakoze.

By:kayihura alexis | Jan 12 2017

Mugize neza cyane ndabashimiye kubera kutwereka uko igihugu cyacu gikataje mwiterambere.
Ubutaha uzanadusobanurire impamvu idolari rimwe ryicyo gihe ryari 87frw, ubu bikaba hafi 800frw, impamvu iumwarimu D7 wicyo gihe yahembwaga angana na dollars 250 ku kwezi uwubu akaba ahembwa amadolari 30.

Murakoze !

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88