Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 28 / 09 / 2016 | Amakuru ya rwiyemezamirimo |

Benshi bihutira kugwiza umubare w’amashuri bibwira ko aribyo bizatuma babona akazi karyoshye. Yego, nibyo hari icyo ufite amashuri menshi aba arusha utayafite harimo n’ubumenyi bushobora gutuma abona akazi gahemba menshi. Ariko si ko bigenda buri gihe kandi si nako bizahora.

Ubu aho Isi igeze amasomo ashingiye ku bumenyi ngiro ni bwo bushobora kwizerwa kandi bugashingirwaho mu kwiteza imbere. Benshi mu bagana amashuri si byiza ko mukomeza kwiga amasomo atabafasha kwihangira umurimo cyangwa kuyashyira mu bikorwa ngo mukirigite ifaranga.

Ushobora kumva ukeneye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi iyo ariyo yose ariko kandi nta buryo ubona byanyuramo ngo ukomeze wige. Ikindi kandi urumva gukomeza kuba umushomeri bikurambiye. Dore ibanga wakoresha kugira ngo ukirigite ifaranga.

UBUKUNGU turabahishurira ibanga ry’ ibyo wakora kugira ngo ukirigite ifaranga.

1.Gana amashuri yigisha ubumenyi ngiro

Birashoboka ko waba warageze mu ishuri ariko ukarinda utaha nta mwuga uzi gukora. Uyu ni umwanya mwiza wo kugana ibigo by’amashuri biguhugure mu myuga itandukanye. Hano uzahitamo ibyo uziga ugendeye ku byo ukunda kuko bizagufasha kubyiyumvamo ndetse no kubimenya vuba. Ushobora kwiga kudoda, gukanika, amashanyarazi, guteka n’ibindi.

2.Ihangire umurimo

Muri iki gihe bigaragara ko ubushomeri bugenda bufata indi ntera cyane cyane mu rubyiruko. Nyuma yo kumenya umwuga runaka gerageza uburyo bwose bushoboka wihangire umurimo ujyanye n’ibyo wize. Ndetse byaba ngombwa ugatanga akazi ku bandi aho guhora wirukanka ngo urashaka akazi udafitiye icyizere. Ahubwo koresha umwanya wawe utekereze uburyo wakwiteza imbere udateze amaboko. Reba hano inzira umuntu wese yanyuramo kugira ngo yihangire umurimo. Jya usura Ubukungu.rw kenshi kuko tugira inama zagufasha.

3.Wasaba akazi

Dore imirimo ushobora kuba wahitamo mu gihe ugiye gusaba akazi. Uru rutonde twarukoze tugendeye ku buhamya bw’abakorera imyuga itandukanye mu Karere ka Huye. Ni imirimo kandi itanga amahirwe n’ubumenyi ku bashiritse ubute bashaka gukora ariko kandi binakenewe ku isoko ry’umurimo.

4. Ubukanishi

Aka ni akazi gahemba neza ariko gasaba ubwitanjye no gukoresha ingufu. Hari abavuga ko gasebetse ariko nayo ni imyumvire ikwiye gukosoka. Nonese ko wakwanga gukora ukicwa n’inzara, ukaba wakwiba ugafatwa ugafungwa? Iyo ubwo niyo yaba inzira nziza? Kurya ni ukwishyura kandi uburyohe bw’ifaranga ni akazi. Aha ushobora gukanika ibinyabiziga ndetse n’ibindi bikoresho. Mu gukora ibi bizagusaba kuba warahuguwe mu gihe gito ubundi ukaza ku isoko ry’umurimo.

5. Gukora ibikorwa byo kurinda umutekano

Ibisabwa kuri kano kazi ntabwo bikomeye kuko icyo usabwa ni ukuba uzi gusoma, ufite ikinyabupfura n’ubwitanjye, ushoboye gukora imyitozo ngororamubiri. Uretse no kuba aka kazi kagufasha kwiteza imbere, uba unatanga umusanzu mu kubaka igihugu cyawe uharanira amahoro y’abatuye isi ndetse n’abazagukomokaho.

6. Amashanyarazi

Aka nako ni akazi kagufasha gusezera ku bushomeri ndetse ugahita ukirigita ifaranga mu gihe gito. Icya mbere ni uko uba ufite amahugurwa ku bijyanye n’amashanyarazi ariko kandi hano hazanacyenerwa n’impamyabushobozi kugira ngo uzizerwe kuko amashanyarazi nago ari ayo gukorwamo n’ubonetse wese.

7. Ubudozi

Akazi gasaba kuba warafashe amahugurwa y’igihe gito ukongeraho kuba inyangamugayo ndetse no gukorera ku gihe. Benshi bibwira ko ubudozi ari ubw’abagore cyangwa abakobwa, ariko siko bimeze kuko hirya no hino ku isi abadozi bagiye baba ibyamamare ndetse umwuga wabo utuma batunga akayabo k’amamiliyoni y’amadolari.

8. Ubuhinzi n’ubworozi

Kuba wagira amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi ni iturufu ikomeye yaguhesha akazi cyangwa ukakihangira. Ndetse ukaba wanahugura abandi. Kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rurimo amahirwe ahambaye atarabyazwa umusaruro. Mu gihe ushaka gukirigita ifaranga ni byiza gufungura amaso ukagana muri uru rwego.

9. Guhuza abacuruzi n’abaguzi

Aha ngaha icyo ukora ni ugushaka umuntu ufite ibicuruzwa cyangwa serivisi runaka bye, hanyuma ukajya umuhuza n’abakiriya. Ndetse byaba ngombwa ukajya ubibasangisha aho bari. Ariko ukajya ukora wizigama unahagirira ubunararibonye kugira ngo uzahite ujya kwikorera. Kwizigama ntabwo bivuga kwizigama n’ututari utwawe ngo ukunde uzikorere.

10. Gutwara ibinyabiziga

Nta gikomeye hano uretse kuba uzi gusoma ndetse ufite n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga. Bikaza bisanga umurava, ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo. Ibikorwa by’isuku, kwakirana urugwiro abagana amaresitora n’amahoteli n’indi myuga nabyo byagufasha gukirigita ifaranga byihuse.

By:Rutonesha | Sep 09 2017

Sawamurakozekuduha Ipanuro Najekora Projet Yoguhinga Imbonga Nonenagirangombabaze Icho Umutuyakorakugirango Iyo Projet Ibashegutera Imbere Mubijanyenumusaruro

By:Maniragaba Pascal | Sep 06 2017

Mur'abantu Beza Pe!
Menye Ibyo Ababyeyi Bange Batigeze Bambwira Ubu Ndahumutse Murakoze.

By:vincent | Sep 22 2016

Andika igitekerezo cyawe hano ...ntabwo byoroshye ariko munge mukomeza mutugira inama.

By:Habimana Pierre Célestin | Sep 14 2016

murakoze ku nama mungiriye,ese ishuri ry'ubukanishi ryiza ni irihe?murakoze.

By:Joseph Ntahondereye | Aug 31 2016

Murakoze Kutugira Inama Nziza. Ariko Nanjye Mfite Akabazo Kajyanye No Guhinga be no kworora. niki umuntu yagaburira inkoko kuryango zite amagi kurugero ruhagijye? wategura gute ayo mafunguro yazo? murakoze.

By:Umutesi Agnes | Aug 22 2016

Murakoze kutugira inama Nziza.Ariko birashoboka kowaba warahuguwe kumyuga itandukanye hejuru ariko udafite icyoguheraho ukora.mujye muduha update zibijyanye ninguzanyo kurubyiruko.

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88