Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 30 / 09 / 2016 | Amakuru y’ubukungu |

Mu gihe Abanyarwanda bakora ubuzunguzayi bakomeje kwamaganwa ndetse n’ufashwe akamburwa ibyo yacuruzaga rimwe na rimwe akanafungwa, abakora ubwo bucuruzi baravuga ko ibi bikomeje gukorerwa Abanyarwanda gusa, nyamara abanyamahanga bakora ubu bucuruzi ntihagire n’umwe ubatunga agatoki.

Abakora ubucuruzi ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko butemewe (abazunguzayi) baravuga ko bababajwe no kubona Abanyarwanda bavukiye mu Rwanda, ari bo bamburwa ibyo bacuruza ndetse bakanakubitwa nyamara ngo abanyamahanga bakora ubu bucuruzi bo ntihagire n’umuntu n’umwe wabavuga, dore ko nabo baba bacuruza ku mihanda ndetse n’ahandi hantu hose hahurira abantu benshi.

Aha aba bazunguzayi batanga urugero ku Bamasayi baba bacuruza inkweto mu mujyi wa Kigali, bakagera aho babonye hose ariko ugasanga nta muntu ucunga umutekano ubabuza gukora ubwo bucuruzi cyangwa ngo abake ibyo bacuruza.

Ibi ngo biri mu biri kubabaza aba banyarwanda bavuga ko bakubitwa n’inzego z’umutekano umujyi wa Kigali washyizeho ngo zamagane abazunguzayi.

Aba bazunguzayi bibaza uburyo umunyarwanda yakwirukanwa akanakubitwa ndetse akitwa umwanda mu gihugu cye ari gukora ubucuruzi agira ngo atunge umuryango we atagiye kwiba cyangwa ngo yishore mu zindi ngeso mbi, nyamara umunyamahanga we ntibagire icyo bamutwara.

Aha kandi bibaza niba Abanyamahanga ari bo bemerewe gukora ubucuruzi nk’aho Abanyarwanda bo badakeneye kubaho neza.

Gusa ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu Nsabimana Vedaste yabwiye Royal Fm ko nta muntu n’umwe wemerewe gukora ubwo bucuruzi ngo kuko itegeko ryemerera abashinzwe umutekano gufata ukoze ubucuruzi butemewe wese.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo, iyo witegereje akenshi abazunguzayi b’Abanyarwanda bakunze gufatwa n’abacunga umutekano umujyi wa Kigali washyizeho, aho usanga rimwe na rimwe aba bazunguzayi bakubitwa ndetse bakanamburwa ibyo bacuruza. Ku rundi ruhande ariko nta na rimwe harumvikana uwitwa ngo ni umunyamahanga wambuwe ibyo acuruza kandi bigaragara ko bose baba bari gucuruza, dore ko abenshi baba bacuruza inkweto, nyamara hari n’abanyarwanda baba bazicuruza.

By:kabega joel | Dec 03 2016

Andika igitekerezo cyawe hano ...bashobora kuba batinya abo banyamahanga dore KO bavugako abamasayi ari abarozi

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67