Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 1 / 10 / 2016 | Amakuru y’ imyidagaduro |

Miss Sandra Teta wigeze kuregwa gutanga ’cheques’ zitazigamiye ndetse akagera aho akanafungwa, yongeye kumvikana ashinjwa ibikorwa by’ uburiganya. Ikompanyi icuruza inzoga yitwa STS Trade yagejeje ikirego kuri Polisi y’u Rwanda ishinja uyu mukobwa kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu z’ amafaranga y’ u Rwanda ngo ’yahawe’ ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

Iyi kompanyi ivuga ko Sandra Teta ajya gutegura ibirori by’ abambaye umutuku yaje gusaba inkunga mu ikompanyi bemera kuyimuha ariko bagirana amasezerano ko inzoga bazamuha yagombaga gucuruza akabasubiza amafaranga y’ikiranguzo cyazo we akajyana inyungu. Iyi kompanyi ariko ivuga ko ibyo yabirenzeho ntiyabasubiza n’ifaranga na rimwe.

Amakuru dufite kandi yemeza ko iyi kompanyi yari yanamwemereye inkunga yo kumwishyurira band, uwagombaga gufata amafoto na video n’ ibyo kunywa biha ikaze abafana. Iyi kompanyi yemeza kandi ko yamuhaye inzoga za miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana, ariko atari inkunga ahubwo agomba kuzicuruza akajyana inyungu agasubiza amafaranga y’ikiranguzo.

Kidobya yaje kuba ubwo ibi birori byasubikwagwa ntibibe ku itariki ya 24 Nzeri 2016 ahubwo bikaba biteganyijwe kuba uyu munsi ku ya 1 Ukwakira. STS yasabye Sandra Teta ko yagarura inzoga zabo noneho umunsi ibi birori byabaye bakamuha izindi nzoga ariko uyu mukobwa arabatsembera.

Amakuru yaje kugera kuri STS ni uko inzoga bahaye uyu mukobwa yazitanzeho ingwate ngo yisabira inguzanyo ya miliyoni n’ igice yo kwishyura aho ibirori bizabera. Ibi bikagaragaza ko Sandra Teta nta mafaranga yari afite ahagije ajya gutegura ibi birori.

Mu kwiregura Sandra Teta yemeza ko inkunga bamuhaye harimo n’ inzoga, ibyo kuzicuruza akabaha amafaranga y’ ikiranguzo ntabyo azi ko bitari mu masezerano bagiranye. Kugeza ubu haribazwa ikiza gukurikira mu gihe izi mpande zombi zitabashije kumvikana bikagera aho bigera kuri Polisi y’ u Rwanda mu ikirego.

By:bagabo | Oct 02 2016

Aka ni akumiro !!!!

By:Edward | Oct 02 2016

Ese ayo masezerano bagiranye yaba haraho yanditse?
Ikindi se izo nzoga zisohorwa mu bubiko hari Delivery not bahaye Sandra cyane cyane ko zari zigiye gucuruzwa?
Kuko bitameze bityo ubwo zaba koko ari inkunga ubwo c iyo Kompanyi yo iyobewe amategeko y'ubucuruzi

By:prince | Oct 01 2016

akatirwe ibyo sibyiza

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67