Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 4 / 10 / 2016 | Amakuru yo mu mahanga |

Washington - Mu bushakashatsi Banki y’ Isi yasohoye biremezwa ko muri rusange nta gushidikanya ko ubukene bugenda bugabanuka mu Isi. Ibi ariko ntibibuza ko hari ibihugu ndetse n’ abantu bagenda barushaho gukena, cyane cyane ababa munsi y’ ubutayu bwa Sahara nibo bugarijwe.

Muri iyo raporo, yakorewe mu bihugu 83, biremezwa ko kimwe cya kabiri cy’ abakene baba muri Afurika munsi y’ Ubutayu bwa Sahara. Kimwe cya gatatu cyo kikaba muri Aziya y’ amajyepfo.

Umuyobozi wa Banki y’Isi, bwana Jim Yong Kim yemeza ko Leta z’ ibihugu bigize Isi zirimo gukomeza kugabanya ubukene kandi zigakora ibishoboka ngo ubutunzi buhari busangirwe na bose. Gusa uyu muyobozi akomeza anemera ko ntawakwirengagiza ko hakiri inzira ndende ngo ubukene burandurwe burundu.

Uyu muyobozi akomeza aburira buri wese bireba ko niba hatabayeho kugabanya abigwizaho imitungo ko guca burundu ubukene mbere ya 2030 nk’ uko byiyemejwe byaba ari inzozi.

Kugeza ku Isi haracyari abantu basaga miliyoni 800 batunzwe n’ amafaranga ari munsi y’idolari rimwe ku munsi, ni ukuvuga amafaranga ari munsi ya 850 y’ amanyarwanda.

By:kayihura alexis | Jan 12 2017

Mugize neza cyane ndabashimiye kubera kutwereka uko igihugu cyacu gikataje mwiterambere.
Ubutaha uzanadusobanurire impamvu idolari rimwe ryicyo gihe ryari 87frw, ubu bikaba hafi 800frw, impamvu iumwarimu D7 wicyo gihe yahembwaga angana na dollars 250 ku kwezi uwubu akaba ahembwa amadolari 30.

Murakoze !

By:Nsabimana David | Oct 19 2016

UBUNGUBU TWEBWE TWARASHOBEWE KUBERAKO URAPANGA UMUSHINGA WAWUJYANA MURI BAKE BAKAKWIMA AMAFARANGA NGO BANZA UTANGE INGWATE .

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88