Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 29 / 11 / 2017 | Amakuru yo mu mahanga |

Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatanze nyirantarengwa y’amezi atatu ku bantu n’ibigo ngo habe hagarujwe umutungo wa leta byasahuye ukajyanwa hanze mu buryo butemewe n’amategeko.

Mnangagwa yavuze ko Guverinoma izajyana mu nkiko abo kiriya gihe kizagera muri Gashyantare bataragaruza uwo mutungo. Yagize ati “Ibyo bikorwa bibi bigize icyaha gikomeye cy’ubukungu cyakorewe abaturage ba Zimbabwe.”

Ubwo yarahiriraga kuba Perezida wa Zimbabwe, Mnangagwa, yasezeranye ko agiye guhangana na ruswa, guteza imbere ishoramari ry’abanyamahanga no guhanga imirimo kugira ngo yongere kubaka ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Amafaranga menshi n’indi mitungo yasahuriwe hanze y’igihugu mu buryo butemewe n’amategeko na bamwe mu bantu ndetse n’ibigo. Ababikoze bahawe amezi atatu yo kubigarura kugira ngo birinde kuba bakurikiranwa n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kurandura iyi myitwarire mibi yaranze ahahise. Ibikorwa bya ruswa bigomba guhagarara. Aho ibi byabaye, byihutirwa ubutabera bugomba gutangwa.”

BBC yanditse ko Mnangagwa ibi yanabihereye ku mukwabu wakozwe n’igisirikare wakuye ku butegetsi Mugabe ndetse ugasiga uwari Minisitiri w’imari, Ignatius Chombo, atawe muri yombi akekwaho ibyaha bya ruswa.

Kuva mu 2009, Zimbabwe ikoresha idolari rya Amerika nk’ifaranga ry’igihugu nyuma y’uko iryayo ritaye agaciro. Banki Nkuru y’Igihugu, ivuga ko habayeho magendu y’amadolari ajyanwa mu mabanki yo mu bindi bihugu. Habarurwa nibura miliyari z’amadolari zajyanywe mu mabanki yo hanze ya Zimbabwe.

Byatumye amafaranga abura mu gihugu bityo abacuruza amadolari mu buryo bwa magendu bariyongera kuko nk’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bayakenera ngo barangure ibicuruzwa.

Uyu mwanzuro ufatwa nk’uburyo bwo kuzahura ubukungu bwa Zimbabwe bwazahaye kuva mu 2000, ubwo habaga amavugurura y’ibikingi yatumye abazungu bamburwa ubutaka bari bafite bugahabwa abanya-Zimbabwe batabugiraga.

Mnangagwa yagiye ku butegetsi asimbuye Mugabe wari ubumazeho imyaka 37 wari waramwirukanye ku mwanya wa Visi Perezida nk’umugambi wo guharurira inzira umugore we Grace Mugabe, ngo azamusimbure ku mwanya wa Perezida.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67