Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 30 / 11 / 2017 | Amakuru y’ iterambere |

Kalisa Parfait wo mu Karere ka Bugesera yiyemeje kurengera ibidukikije afata amapine ashaje y’imodoka akayakoramo intebe zo kwicaraho mu ruganiriro.

Uwo musore ufite imyaka 26 y’amavuko, afite ‘Atelier’ akoreramo izo ntebe mu Mujyi wa Nyamata. Kalisa wari usanzwe akora umwuga w’ububaji, avuga ko yatangiye gukora intebe mu mapine y’imodoka muri Gashyantare 2017. Avuga ko mu mezi umunani ashize akora izo ntebe amaze kwinjiza miliyoni 5RWf.

Akomeza avuga ko akora intebe zo mu ruganiriro. Intebe n’ameza bikoze mu mapine abigurisha ibihumbi 120RWf.Ipine y’’imodoka ishaje imwe ayigura 2000RWf. Kalisa avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora intebe mu mapine y’imodoka nyuma yo kubona ko imbaho zo kubazamo ibikoresho bitandukanye zishobora kuzabura kubera ko amashyamba mu Rwanda ari make.

Agira ati “Nibwo narebye ipine nsanga nshobora kuribyazamo ikindi kintu aho kugira ngo baritwike rikanduza ibidukikije babuze aho barishyira. Nibwo nahisemo kurikoramo intebe n’ameza mbona abantu barabikunze nkomeza gutyo.” Akomeza avuga ko nta gishoro gihambaye yatangiranye kuko yatangiye afite ibihumbi 10RWf gusa. Ati “None kuri ubu maze gukuramo asaga miliyoni 5RWf kandi narishyuye abakozi batatu nkoresha. Ndateganya gufata ibindi bikoresho biba byarashaje na byo nkabibyaza umusaruro, aho kugira ngo bijye birushya abantu babuze aho kubita.”

Kalisa avuga ko bimusaba icyumweru kimwe ngo abe arangije gukora intebe n’ameza byo mu ruganiroro bikoze mu mapine. Uwo rwiyemezamirimo avuga ko yanitabiriye imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba riherutse kubera mu Karere ka Kayonza. Yemeza ko ubwo yajyanagayo izo ntebe abantu batandukanye bazikunze bamusaba ko nabo yabakorera izo kwicaraho. Ibyo byatumye ahabwa n’igihembo nk’umuntu wagaragaje ibintu bidasanzwe muri iryo murikagurisha.

Kalisa kandi ari muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bahatanira igihembo cyo ku rwego rw’igihugu. Yanahawe igihembo cy’ibihumbi 150RWf n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera. Uwo musore yatanze n’akazi kuko akoresha abakozi batatu ahemba ibihumbi 80RWf buri kwezi.

Nzabirinda Jean Baptiste, umwe muri bo avuga ko kuri we byari inzozi kumva ko amapine ashobora kubyazwamo ibikoresho byo mu rugo. Agira ati “Nabonaga abana bayakinisha andi bakayakoramo inkweto none uyu mugabo yaranzanye ampa akazi anyigisha gukora ibi bikoresho tubikuye mu mapine none ubu amafaranga nkorera aha amaze kungeza kuri byinshi.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mutware Antoine avuga ko ari amahirwe ku ruhande rw’akarere kuba bunguka urubyiruko rushobora guhanga imirimo iruteza imbere. Agira ati “Turabyishimira cyane kuko abahanze utu dushya banagira uruhare mu guha urundi rubyiruko akazi.”

Akomeza agira ati “Akarere kiyemeje kujya buri mwaka gakoresha amarushanwa y’udushya mu kubikundisha urubyiruko kandi uyu Kalisa akaba yarahembwe muri ubwo buryo.” Mutware yongeraho ko bafata urubyiruko rufite udushya n’indi mishinga, bukabahuza n’ibigo by’imari n’ibigega byunganira urubyiruko.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67