Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 1 / 12 / 2017 | Amakuru y’ iterambere |

Abakora umwuga wo gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga byapfuye baravuga ko batakibangamirwa n’ibitagikora kuko babigurisha ku nganda zo hanze.

Mu gihe ubundi ibisigazwa bya za mudasobwa,ibya za televiziyo zashaje,amatelefone yapfuye byabatezaga umwanda bakabura aho babishyira, hari kompanyi yo mu Bwongereza ibibagurira ku 8.000Frw ku kiro kimwe. Blancomet recycling UK Ltd ni yo igura ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bishaje. Ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010, aho ibigura ikajya kubikoramo ibindi bikoresho bitandukanye.

Karibuze Sayidi Vienney ukorera mu Mujyi wa Kigali avuga ko ubundi ibyo bikoresho bishaje byababangamiraga cyane bakabura aho babishyira bigateza umwanda aho bakorera. Agira ati “Waburaga aho ushyira ibintu byawe, ibyo ugurisha n’ibyo wakoze. Ariko ubu biriya bitagifite akamaro tubishyira ku ruhande bakaza bakabitugurira bakaduha amafaranga. “Ubu ni imari ntibikiri imyanda, ziriya mudasobwa na telefone na biriya bishaje bisigara byose baduha amafaranga.”

Twagirayezu Alexis ukorera ku mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko abo bantu bagura ibyo bikoresho atabazi kuko ntawe uramugeraho kandi byamubanye byinshi. Ati “Abo bandi bafite ababibagurira nanjye mbabonye nabibaha kuko nanjye njya mbigira.Njya mbyumva ngo barabigura ariko ntabo ndabona.”

Abahanga mu by’ubuzima bahamya ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bitagomba kujugunywa ahabonetse hose kuko hari ibiba bifite imirasire(rayons) yangiza umubiri.Batanga inama zo kujya bongera bakabikoramo ibindi bintu aho kugugunzwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Kamayirese Germaine, aherutse kubwira Inteko shinga amategeko y’u Rwanda ko icyo kibazo cy’iyo myanda cyashakiwe umuti,hubakwa uruganda mu Bugesera ruzajya rwongera kubikoramo ibindi bikoresho (recycling).

Urwo ruganda biteganijwe ko ruzatangira gukora mu mwaka wa 2018, kandi rukazajya rugira site rukoreraho zizwi ngo ku buryo abantu bose bazajya babimenya,bakazana ibyo bikoresho bishaje bafite ababibagurira.

Imibare yo muri 2016 igaragaza ko abantu ku giti cyabo ari bo babitse igice kinini cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga biba byarashaje, kuko bafite ibirenga 81% mu gihe ibisigaye biri mu bigo bitandukanye bya leta n’ibyigenga.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67