Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 3 / 12 / 2017 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Ha mbere umuntu wasangaga agira amakenga y’ingutu agiye gushyira ahagarara cyangwa se y’icyo agomba kuvana kuri internet n’impamvu zacyo ariko ubu ibintu bisigaye bisa nk’aho byose bidatekerezwaho.

Ku mbuga nkoranyambaga hari ibyaha byinshi bihakorerwa ndetse n’abantu b’abagome baba bashaka kugukuririra mu byago cyangwa se kugutekaho umutwe bakazifashisha.

Imbuga nkoranyambaga ubwazo si mbi ariko ikibi ni uburyo usanga abantu baha urwaho abo batekamutwe bazikoresha mu kuborohereza kubona amakuru n’ibindi bakwifashisha. Uburyo bwose waba ukoreshamo imbuga nkoranyambaga hari ibyo uba ugomba kwitondera.

Kwirinda gukoresha umubare w’ibanga umwe hose

Nubwo ari byiza kugira umubare w’ibanga umwe ku mbuga nkoranyambaga, kuri za email kuko bikurinda kubyibagirwa ariko bifite n’ingaruka mbi kuko iyo bikundiye abajura bo kuri internet kugera hamwe n’ahandi hose bihita biborohera kuhagera.

Nanone kandi abantu bagirwa inama yo kujya bakoresha umubare w’ibanga ugoranye kuba watahurwa, ukaba byibuze uvanze inyuguti n’imibare.

Kirazira gutanga umubare wawe w’ibanga

Abantu benshi usanga ntacyo bibabwiye guha umubare w’ibanga inshuti zabo za hafi. Nubwo waba ubizeye ko bataguhemukira ariko bashobora kutabyitaho ngo bayibike cyangwa bayisibe aho wayiboherereje bigatuma n’umuntu utatekerezaga ayibona, akakwinjirira. Iyo rero uwo mubare w’ibanga ubonywe n’abatakwifuriza ibyiza, urabyumva nawe ibikurikiraho.

Kwitwararika kuri ‘links

Links zimwe ziherekanwa hari ubwo ziba zifite ibibazo ku buryo kuzihererekanya no kuzifungura bishobora kukugiraho ingaruka.

Abajura bo kuri internet (hackers) bakunze kohereza link, ukayisanga nko kuri email yawe cyangwa se mu butumwa bugufi, uba ugomba kutazitaho ngo uzifungure kuko zishobora kuguteza ibibazo bakinjira mu mabanga yawe.

Guhuza imbuga nkoranyambaga zose

Nubwo usanga abantu bose babikora, icyo ashyize ku rubuga rumwe kikajya no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha, iyo ubirebye witonze usanga atari byiza na gato. Iyo urebye usanga zimwe zidakoresha amagambo angana, udafite abagukurikira bameze kimwe n’imvugo zikoreshwaho zitandukanye. Biba byiza iyo buri rubuga urukoresheje ukwarwo, ukamenya n’ibyo uha abagukurikira.

Hari ibyo ushobora gutanga ntibyumvwe kimwe kuko wabitanze aho utagombaga kubitanga ndetse ubutumwa bwose umuntu asanga ahantu agasanga burasa, amagambo ku magambo usanga butishimirwa, igihe nta mwimerere bufite.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67